Umurage(Ibyishimo bihoraho) Episode 7

Nahise ngenda nk’akana bashoreye nta guhindukira nerekeza muri douche!


Mu kuva muri douche nasanze Mama yasohotse. Nahise nitegura neza maze kwambara mpita mfata amafunguro mama yari yanzaniye nsoje njyana amasahane mu gikoni ndayoza ndangije ngaruka mu cyumba. Mu kugaruka nasanze Mama yahageze kare.

‘Lydie, ng’aho mbwira ikirimo kukubuza amahoro mwana wanjye.’ ‘Mama, ibyo ngiye kukubwira birankomereye gusa ntubifate nk’aho hari icyo nakuburanye.’ Yaramwenyuye ambwira ko nta kibazo rwose. ‘Ejo ku ishuri hatangijwe ibiganiro bizamara icyumweru bijyanye no kwigisha abantu gushaka amahoro n’ibyishimo by’umutima ndetse no kwiga kubabarira.’


‘Numvaga ntashaka kujyayo ariko Odile yansabye ko namuherekeza tukajyana. Mu kugerayo rero bagitangira nahise numva ko ahubwo ari njye byagenewe. Batangiye baduha umukoro wo gutekereza mu mutima wacu ni ba hari umuntu twumva waduhemukiye ku buryo twumva ko kumubababarira bidashoboka.

Ako kanya umuntu wahise uza mu mutwe wanjye ni Mama umbyara wantaye ntazi ni ba ariho cyangwa atariho.’ Aha nahise ntangira kurira na none Mama atangira kumpoza ampumuriza. ‘Lydie, humura mwana wanjye, ndabizi icyo n’igikomere cy’ubuzima bwawe ariko humura bizashira. Ahubwo icyo kiganiro ugomba kukitabira kugeza kigeze ku musozo nizeye ko kizagufasha gukira ugatuza mu mutima Lydie.’ ‘Nzagerageza ariko biragoye Mama. Mwandeze neza munyitaho nk’umwana wanyu ariko numva hari icyo mbura kuba ntarabashije kubona urukundo rwa Mama wanyibarutse.’

‘Birumvikana cyane Lydie, buriya umwana na Nyina baba bafitanye umubano ukomeye cyane kabone n’ubwo mwahemukirana bingana gute amaraso ni amaraso.’


Mama yakomeje kumpumuriza numva ndatuje rwose. Yambajije ni ba nta kindi kibazo mfite cyangwa icyo nifuza kumugishaho inama ariko mubwira ko nta cyo. Nanze kumubwira ibya Thando kuko numvaga nta kintu nshaka kubivugaho. Mama ajya kugenda yanyibukije ko ngomba kwirinda gutekereza ku kintu kintera kubabara no kurira ahubwo nkatekereza ku kintu kirimo gutuma nishima nkumva ndatuje.

Amaze kugenda nasigaye ntekereza ku byo ambwiye numva natekereza kuri Thando ariko nibuka message naraye nohererejwe numva ndihebye. Ariko Mana, iyo umuntu ari mu rukundo ntago atekereza neza. Ubundi se nabwirwa n’iki ni ba Thando we ankunda, ni ba se adashaka kungira igikoresho cye nk’abasore b’iki gihe?


Nafashe umwanya wo kubitekerezaho nsanga biramutse binabayeho ko ankunda njye naba ndimo kwisumbukuruza kuko tutari ku rwego rumwe. Nahise niyemeza guhanagura ibyiyumviro byose naba mfitiye Luthando nkashyira imbaraga mu kwiga no gukira igikomere natewe na Mama. Nahise mfata aka novel(agatabo k’inkuru) nari mfite ntangira gusoma. (Nagiraga udutabo twinshi ku buryo iyo numvaga mbabaye nasomaga nkumva ndatuje).

Ngeze nko kuri page ya 3 nibutse ko ntigeze mbwira Odile ko ntaraza ku ishuri. Mu gufata telephone nasanze bampamagaye inshuro 6 nibaza igihe bampamagariye kuko ntabyumvise ariko nibuka ko mu gitondo igihe message yazaga ntashaka kuyisoma nahise nyishyira muri Silencieux. Missed call 2 zari iza Odile izindi 4 ari iza Thando.


Nahise mpamagara Odile irasona bwa mbere yikuraho bwa 2 ni bwo yayifashe. ‘Lydie, waramutse neza? Sorry sha umpamagaye ndi muri classe ntago nari nayumvise. Nonese ko utaje ku ishuri sha?? Warwaye?? Yooh! Ihangane ni dusoza amasomo ndaza kukureba! Wiyiteho Mama!! Yego reka nsubire muri classe turimo kwiga Français gusa wumve ko igifaransa cy’uyu munsi kibishye! Mwarimu wagirango yasaze! Arimo kuvuga ubintu biterekeranye n’isomo pee! Muri make ntago ameze neza…. ‘

Narangije kuvugana na Odile ambwiye ukuntu Thando atameze neza numva nanjye ndababaye kuko numvaga ko nanjye nabigizemo uruhare kuba atameze neza.
Nahise mfungura ya message mbona ni Thando wayohereje…

‘Lydie, waramutse neza? Umbabarire kuba mbyutse nkoherereza iyi message gusa ndakwinginze mbabarira uyu munsi uze kumpa umwanya muto ushoboka hari icyo nshaka kukubwira. Sawa umunsi mwiza ni aha mukanya muri classe.’ Hhhhahh! Nasoje kuyisoma ndaseka ukuntu asoje avuga ngo ni aha mukanya muri classe kandi ntagiyeyo. Natejereje ko yageze muri classe akambura yanampamagara sinitabe ari byo byamuteye guhungabana. Phone nahise nyishyira ku buriri nikomereza gusoma agatabo kanjye.


Mu ma saa Saba ubwo nari maze kurya nasubiye mu cyumba nikomereza gusoma aka novel kuko kari kanageze aho karyoshye cyane. Hashize akanya nahise numva ijwi rya Odile muri salon mpita mpaguruka niruka njya kumureba. Mu kugera mu muryango nahise ntangira kumuhamagara ‘Odile Chr wageze hano ryari? Mu kugera muri salon nasanze Odile atari wenyine!! Oohh! Nahise nireba ukuntu nahurudutse nambaye ndebye n’umuntu wicaye aho isoni ziranyica nshaka gusubira inyuma. ‘Lydie, humura wingirira isoni ndi umuntu usanzwe.’ Ng’aya amagambo Thando yahise ambwira.

Mu gihe ntaragira n’ikindi nkora nisanze mu maboko ya Thando sinamenye igihe yahagurukiye akansanga aho nari mpagaze….
.
Mama yanjye!! Uko nkomeza kumuhunga ko arushaho kunsanga noneho ndagira nte koko??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *