Umurage(Ibyishimo bihoraho) Intangiriro(Introduction)

Ubuzima ni impano ikomeye tugomba gusigasira kandi umurage twahawe tukirinda kuwutatira ndetse tukawusangiza n’abandi.

Mu buzima duhura na byinshi tukabyitwaramo bitandukanye, ndetse kandi tugahura na benshi na bo tukabyitwaraho bitandukanye.

Uzirinde iyo menya ahubwo uharanire gukoresha neza amahirwe ufite kandi abantu wagize amahirwe yo kumenya ubafate nk’aho ejo bazagenda kuko bucyana ayandi.

Ubuzima bwawe bwose uzagerageze kubaho wishimye, ikibi ugishakemo icyiza kuko ni ryo banga ryo kurama kandi uzirikane ko buri kimwe kibaho kubera impamvu.

Uwo munsi utazibagirana wansigaye mu mutwe ubwo Nyogokuru yamara kunsaba kureba mu kabati impano yanjye, akantuma kumuzanira amazi yo kunywa ariko nagaruka ngasanga yashizemo umwuka atanansezeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *