Umurage(Ibyishimo bihoraho) Part 9

Duherukana ubwo ikiganiro cyari kirangiye ntashye nibaza ikibazo gikomeye ni ba Thando ari umuntu ukwiye kwizerwa.


Mu kugera hanze nasanze Thando yantegereje, Odile yahise adusezera kuko na we yari afitanye gahunda n’umukunzi we. Thando akimbona yahise ampobera antunguye ariko nanjye sinabitindaho ndamuhobera ntitaye ku batureba kuko numvaga biri mu bimpa umutuzo.

Mu kumara guhoberana narahindukiye mpita nkubitana amaso n’umuyobozi wari ukuriye ishami ryacu (Head of department) akaba na Mwarimu utwigisha icyongereza, mu gukubitana amaso na we rero nabonye andeba ukuntu ntabashije gusobanukirwa ariko sinabitindaho kuko Thando yahise anyobora aho imodoka ye yari iparitse twerekeza aho yari yateguye ko tuganirira.

Mu kugerayo nasanze ari ahantu hameze neza cyane rwose. Hari ahantu muri Jardin harambuye umukeka hasi utatseho indabo zanditse mu magambo agira ati ” A special night with L ” bisobanuye ngo “Ijoro ridasanzwe hamwe na L” hirya y’ayo hashushanyije umutima. Mu gutangara cyane naratwawe ntangira gutekereza byinshi ku buryo ntamenye ko Thando arimo kumvugisha kugeza igihe ankoreyeho nkashidukira hejuru.


“Lydie, sha wansangije ku bintu urimo gutekereza? Uzi ko nguhamagaye nk’incuro eshanu mbona watwawe n’ibitekerezo!” “Ooh! Sorry, ni ibintu nari nibutse.” Yahise amwenyura ambwira ko nta kibazo ahita anjyana kunyicaza twicara kuri wa mukeka dukikije za ndabo kuko zo zari zirimo hagati kandi umukeka wari muremure ahita amfata mu biganza ari na ko antitegereza cyane mu maso ku buryo byageze aho nkagira isoni nkubika umutwe.


“Lydie, nishimiye kuba ndi kumwe nawe muri aka kanya! Ni iby’agaciro gakomeye kuko iri joro ntago risanzwe kuri njye kuko rirahindura ubuzima bwanjye mu buryo bwiza cyangwa butari bwiza ariko byose biri mu biganza byawe! Ng’aho ihangane wubure umutwe undebe mu maso kuko icyo nifuza kukubwira ndifuza kukubwira turebana sha!!” Nahise nicalma nubura umutwe ahita akomeza ikiganiro.

“Lydie, nagukunze umunsi wa mbere nakubonaga kuko uri impamvu nyamukuru ndimo kwigisha hariya mu kigo cyanyu. Ushobora kuba utekereza ko nakumenye ngeze ku kigo ariko ntago ari ko biri, ahubwo nakumenye ubwo wazanaga n’umuryango wawe mu birori byari byabereye mu rugo.” Nahise ntangira gutekereza ahantu twagiye mu birori ariko nkumva ntago nahasobanukirwa kuko twakundaga kujya mu birori byinshi by’inshuti za Papa (Alexandre). Yahise amwenyura arambwira ari “Ndabona utangiye kwibaza byinshi ariko reka nkufashe kwibuka, ni umunsi mwaje mu birori byo gutaha Hôtel y’umugabo witwa Luvuyo.”


Nahise nikanga mbura uko nifata kuko uwo Luvuyo yari umuherwe wa mbere muri South Africa, nahise mfata umwanzuro ko ntashobora gukundana n’umuhungu w’umuherwe kuko baba bashakwa na benshi kandi ntago niteguye kujya muri competition. “Lydie, urimo kunyumva?” Thando nawe yarabibonye ko mpise mpinduka ariko ahita akora ikintu yari amaze kumenya ko kimfasha gutuza mu minsi micye twari tumaranye.

Yahise ampobera angumana mu maboko ye tumara nk’iminota itanu ntawe uravuga amaze kubona ko maze gutuza akomeza ikiganiro. “Urya munsi mwazaga rero ni bwo nakubonyeho bwa mbere n’ubwo wowe utambonye kuko nahageze mutashye!” “Ese ni wowe bavugaga wari guturuka muri France ariko indege igatindaho gacye kubera ikirere?” “Yego ni njye.” Imodoka yanjye yinjiye namwe murimo kwinjira mu yanyu ariko nabashije kukubona Lydie.

Kuva uwo munsi umutima wanjye wakomeje kukunyishyuza ni ko kwegera Mama mubaza uwo uri we, ambwira ko uri umukobwa mukuru wa Alexandre ambwira n’aho wiga. Lydie, nari naje mfite gahunda yo gusubira muri France ariko Papa yatunguwe no kumubwira ko nshaka gukorera muri South Africa kuko nari naramuhakaniye.

Ni ko guhita ambaza aho nshaka kuza gukorera mubwira ku ishuri ryanyu Lydie ku bw’amahirwe nsanga hari umwanya mpita nza gutangira akazi. Lydie, nagerageje kubihisha ndiyumanganya ariko aho bigeze kwihangana ntago nkibishoboye pee!!

Lydia, ndagukunda cyane kandi nifuza ko wambera umukunzi wanjye w’ibihe byose!! Ndabizi ntago nkukwiriye kubera ubwiza bwawe, ubwitonzi ndetse n’igikundiro ariko mbabarira umpe amahirwe nkuhe urukundo sha. Njye nari numiwe umunwa wanjye wagira ngo bashyizeho super glue (supaguru) ariko nk’aho ibyo maze kumva bidahagije hahize haza ikindi kintu cyatumye mpahamuka burundu.


Ako kanya hahise haza umuntu wari uje gutwara amasahane twaririyeho ariko ibyo yavugiye aho byarampahamuye burundu..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *