Urukingo rwa SIDA rubonetse mbere y’urwa COVID-19/ Donald Trump

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangajeko abashakashatsi bageragezaga kuvumbura umuti n’urukingo bya COVID-19 bahise bavumbura urukingo rwa SIDA.

Ibi Perezida yabitangaje ubwo yasinyaga itegeko rijyanye n’ivugurura ry’imikorere ya Polisi ubwo yaje kuvuga ko yari yarateguje abantu ko mbere y’uko uyu mwaka urangira abashakashatsi be bazaba baravumbuye umuti n’urukingo rwa Corona Virus.

Yagize ati: Nubaha imitekerereze yabo cyane, ni abahanga kurusha abandi bose none bavumbuye urukingo rwa SIDA.”

Ikinyamakuru CGTN kihutiye guhakana ibyo Trump yari avuze  kivuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ko nta rukingo rwa SIDA ruraboneka.

Trump nyuma yaje gusa n’uwivuguruza agira ati:” SIDA ni yari igihano cy’urupfu ariko ubu abantu babaho bafata ibinini.”

Bishoboke ko yashakaga kuvuga imiti igabanya ubukana.

S/Rwandanews

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *