URUKUNDO N’URUSHAKO.(part2)

Umunsi umwe aranyirukana ashaka kuntema nijoro maze mpungira muri geto iri mu gipangu twacumbikagamo ikabamo umusore wari uhamaze ukwezi kumwe ahacumbitse. Yaranyakiriye arampisha ampa icyo kurya no kunywa ndafungura dukomeza kurebana televiziyo kuko ninjiye ariyo arikureba,gusa nisanze mu gitondo nararanye na we mu buryo ntazi. Mubajije uko byagenze ambwirako nawe atabizi, mubajije niba hari icyabaye ansubizako byarangiye twaryamanye kandi tutikingiye.Nabaye nkukubiswe n’inkuba ariko mbura uko mbigenza mubwira ko tugomba kugumana ntari butahe ahubwo tugomba kubana maze na we ntiyazuyaza arabyemera.”Ubwo Gaju yambwiye ibyo byose numva mugiriye impuhwe z’ibyamubayeho mbura imbaraga zamurakarira ko yishe isezerano yampaye.

Ubwo ubuzima bwarakomeje nza kubona undi mukunzi agerageza kunyibagiza Gaju wantaye. Amafoto ya Gaju ndayaca ndajugunya. Doliane yari azi amateka yange na Gaju bimufasha icyo nkeneye n’uko antwara, maze aragenda yigarurira umutima wange karahava. Ubwo Gaju nawe yacishagamo akampamagara akambaza niba ntarabona umukunzi mbanza kubimuhisha ariko ngeze aho ndabimubwira numva ntibimushimishije.

Doliane ubu tumaranye imyaka 5 dukundana ndetse turitegura no gukora ubukwe umwaka utaha. Ariko guhera umwaka ushize Gaju yongeye kugaruka mu buzima bwange yewe nge mu bwe sinigeze mbuvamo. Yakomeje kumpamagara akambwira uburyo umugabo amufashe nabi yewe yamusabye ko basezerana mu rukiko akamutera utwatsi,akambwira ukuntu amuca inyuma akanabimwereka mbese yicuza icyatumye ansiga. Yandirira nange impuhwe zikaza maze nongera kumuha umwanya mbese birakomera, dore vuba aha duherutse guhurira ahantu mu buryo bw’ibanga maze duhuza urugwiro.

Mu by’ukuri Doliane ndamukunda ariko Gaju arimo aritambika mu munezero we kuko ari gutuma ntamubonera umwanya uhagije kandi ikibabaje Doliane aziko na nimero ya Gaju ntakiyitunga muri telefoni nyamara ntibwakwira tutavuganye. Ikindi ni uko umugabo wa Gaju atajya abona umunezero uturutse ku mugore we muri iki gihe kubera ngewe. None twarimo tuvugana na Gaju ansaba ko yatoroka umugabo we cyane ko batanasezeranye akajyana umwana iwabo akamusigayo maze akansanga aho nshumbika tukagumana. Mubwiye ko bidashoboka ntahemukira Doliane ngo mubabaze ambwirako ubwo duherukana namuteye inda kandi atabona uko ayegeka ku mugabo kuko amaze hafi umwaka mu butumwa bw’akazi.None nkore iki? Mpemukire Doliane wankunze? Nihakane Gaju twakundanye nkore iki? Niyahure se? Ngira inama nawe!

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *