Urukundo n’urushako.(part 1)

Akenshi inzira tunyuramo mu buzima si yo twahisemo. Abantu bahitamo abo bazabana batabanje gushishoza abandi bakisanga babana nyamara badakundana nyabyo. Soma iyi nkuru urebe uko byagendekeye Gikundiro na Gaju. Iri ni ishami ry’ubuzima bwa Gikundiro

Gikundiro na Gaju bakiri bato

Ni mugitondo cyo ku wa gatatu tariki 09 Ukwakira 2019. Ni mu masaha ya saa 6:00. Numvise Gikundiro aririra mu cyumba araramo,ndamuhamagara cyane yanga kunyumva nkubise urugi musanga mu cyumba. Gikundiro araryamye afite telephone ku gutwi arimo kurira cyane. Uko bigaragara ari kuyivugiraho. Ndayimwatse mbona ni Gaju bari barimo kuvugana. Ngerageje kumuhoza biranga ndamwihoreye iminota 35 irashize.Ndabona atangiye guceceka,muhereje icyayi aracyanze. Ndamwinginze ngo ambwire ikimuriza mugire inama none ansabye kumutega amatwi.

GIKUNDIRO aririra mu cyumba

Urabizi nzwi ku izina rya Gikundiro.Uribuka iri zina aho ryavuye? Ni igihe urukundo rwange na Gaju rwari rwaramamaye ndi umuhungu w’uburanga abakobwa bose bandwanira. Ariko nkomeza kunamba kuri Gaju,turakundana turamamara ubwo nibwo abantu babonaga uburyo nkunzwe bati uyu muhungu ni Gikundiro. Mfite imyaka 13 gusa nibwo nakundanye n’uwo mukobwa witwa Gaju. Icyo gihe Gaju nawe yari afite imyaka 11 gusa. Umva Gaju twarakundanye bikomeye. Nyuma y’imyaka ibiri dukundana naje kuryamana na Gaju maze mwangiriza ubusugi gusa nange ni ubwa mbere byari bimbayeho. Gaju ntago twari duturanye bivuzeko tutahuraga inshuro nyinshi. Twakundaga guhura igihe k’ikiruhuko cy’amashuri. Nyuma y’imyaka 4 nkundana na Gaju naje kumusiga mva mu gihugu ku mpamvu z’ubuzima ariko ngenda ntamubwiye cyane ko twari tumaze iminsi tutameranye neza.

Nagiye hanze y’igihugu marayo umwaka wose. Aho nabaga ndi umutima wagarukaga ku bihe byiza nagiranye na Gaju maze nkacuranga indirimbo ya The Brothers yitwa Bya bihe. Maze nkicara nkigunga rimwe na rimwe nkaturika nkarira,ariko nkikomeza bikanga bikaba iby’ubusa nkongera nkaririmba nti”Ayii wa Nyanja wee, watuje nkiyambukira…”.nuko rimwe na rimwe nkazabiranywa n’agahinda kakanyegeka nkasinzira.Nakomeje kuba ishyanga inyuma y’ishyamba ariko ngezaho nshyira ibitekerezo ku murongo nshyira ibirenge imbere ndataha ngaruka mu rugo mu Rwanda rwambyaye.

Nageze mu rugo umutima uri kuri Gaju umukobwa mwiza nakunze. Nagize umwaku nkoze kuri telefoni ngo muhamagare numva nimero wapi ntigicamo. Ikibabaje sinarinzi n’iwabo neza ngo najya gushakirayo. Napfuye kujya kubaririza kwa nyirakuru aho twakundaga guhurira nsanga ngo ntawe uheruka kumuca iryera. Narabinginze ngo bashake uko bamumpamagarira. Ariko ndategereza ndaheba nkajya ndirimba nti”hagati y’ibiti bibiri aho twakundaga kunyura ndahagera nkakebuka nkakwibuka”. Naje kugira amahirwe kwa nyirakuru wa Gaju bagira umunsi mukuru nange sinahatangwa kubw’amahirwe nsanga nawe yahageze. Twarahuye mbura imbaraga zamusuhuza,ikimwaro cy’uko nagiye ishyanga ntamubwiye,urukumbuzi rwanshenguraga umutima nta kindi nakoze nahise mwikubita imbere ndapfukama amarira anshoka ku matama musaba imbabazi. Naho yambabariye kera disi maze afata agatambaro keza aca bugufi ampanagura mu maso arampagurutsa angwa mu gituza nange mugwamo ansogota imoko nsinzirira mugituza cye.

Ubwo ku myaka 19, aho ni nyuma y’umwaka umwe ngarutse mu gihugu nakomeje amsahuri mu mwaka wa kane wisumbuye urabizi ko nari narayacikishirije. Iki gihe Gaju wange we ntiyari akiga kubera ubuzima bubi yakuriyemo kuko ntiyigeze amenya se umubyara kuko yapfuye akiri muto. Mu kiruhuko nakundanaga gusaba Gaju ko twahura nawe ntiyazuyazaga akaza tugahurira ahantu tukahamara nk’iminsi 3 twibereye mu kinyenga cy’urukundo,nawe uri mukuru urumva icyo nshatse kuvuga. Nge na Gaju twakundaga gutebya tuvuga ku gihe tuzabanira nkamubwira ko nzashinga urugo byibuza ngize imyaka 30 birumvikana we ko yaba afite 28. Nkamubwira ko nifuza kurangiza amashuri kuko amahirwe nabonye yo kwiga ntayitesha. Gusa nubwo nabivugaga nsa nutebya we ashobora kuba yarabifataga nk’ukuri.

Nyina wa Gaju yari afite umugabo wa kabiri umeze nk’umwinjira. Ni kenshi cyane yasabye Gaju ko baryamana ariko uwabandi akamutera utwatsi,yewe agerageza no gushyiraho imbaraga umukobwa amubera ibamba. Maze Gaju akabimbwira ariko nkabura icyo nabikoraho nkumva nanone atabibwira nyina ngo abyemere. Kandi ntiyabona uko amushyikiriza inzego z’umutekano. Uwo mugabo yatangiye kumwanga cyane akamutoteza akamuraza hanze mbese arahangayika bikomeye nange bikantera agahinda ko ntacyo nashobora kumufasha. Gusa ibyo byose ntibyatumye Gaju acika intege zo kunkunda.

Umunsi umwe ari mugitondo nge tubyutse nge na Gaju kuko twari twararanye nk’uko byari bisanzwe mu kiruhuko. Gaju bitamworoheye yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika umubano wange nawe. Yarambajije ati;” ese urukundo rwacu ubona ruzagarukira he, ubona rufite iyihe ntego?” ubwo natangiye gutekereza cyane , ntaramuha igisubizo ati;”biragoye ariko umwanzuro nawufashe ibyacu tubihagarika kuko mbona ntaho bigana duhujwe no kuryamana gusa”.Mbega umunsi mubi mbega itariki ntazibagirwa,mu myaka 6 yose dukundana Gaju anyisabiye gutandukana! Naraturitse ndarira mubaza niba afite uwo ansimbuje ambwira ko ntawe ndetse adashobora no gushaka umugabo aziko nkiri umusore. Ariko se niko byagenze,ashwi da! Nyuma y’umwaka umwe nagiye kumva ngo Gaju yishyingiye n’umusore barabana. Nge nari naramaze kwiyakira narikomeje. Kera kabaye Gaju yaje kumpamagara kuri telefoni nihutira kumubaza uko yashatse akica isezerano yampaye, maze nawe ambwirako nawe atari we ahubwo asa n’uwafashwe ku ngufu. Yaransubije ati” nange singe, burya nyuma y’uko dutandukana uwo nita papa yakomeje kuntoteza ashaka ko turyamana nkanga….

Izakomeza…

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *