Urukundo ni iki?

URUKUNDO
Ni umugisha dukesha gihanga
Ni umusonga udutera guhunga
Ni intimba idutera guhanga
Idushavuza imitima igashonga
Rukundo
Uri inyanja yaka nkikirunga
Umunga imitima yabasinga
Niyo njye nkuvuga ndikanga
Nubwo byananiye kwifunga
Ngo ndeke uwo muriro wa baringa
Ntacyavura inturo amabinga
Akabaye icwende ntikoga
Ntukarwizere mba nkuroga
Nkuvuze ukuri ntaho nkinga
Nubwo wamfata nkumuginga
Agukunda ufite ikinga
Haza uwimodoka akaguhunga
Ashaka mubane umuhonga
Waba ntacyo ufite akagupinga
Rukundo
Wabaye imfura kera
Ubu ibyawe biranshobera
Inzira zawe zikanshobera
Aho ugana hakanyobera
Ndekeye aha kukwizera
Nanijwe no kugukurikira
Mfashe ivara mbaye umubikira
Rukundo
Singikeneye ko umurikira
Narakwizeye ndagutumira
Uba imfura urantemberera
Isi yanjye ndayikwegurira
Bukeye urampemukira
Akarabo kanjye karabora
Wenda sinshoboye guhora
Ariko amarira yo nzayahora
Kuko nananiwe kwiyahura
Ntanashoboye kwiyakira
Ngo ngutuke nkuko utwibasira
Ntacyo mbasha biragaragara
Dore ntuye nkumwimukira
Nawe wananiwe kumbikira
Ubwo rusake icuritse imbikira
Icyabayeho kirarangira
Akosha nyina urya akadashira
Ntaririra bwiza bwa mashira
Bubora bukazamo amashyira
Buzamba bukazamo amarira.
Sinzi niba Imana idukunze
Sinzi niba ariyo yaduhanze
Hari byinshi burya yadukinze
Hari byinshi cyane yaturinze
Kuko twese ntacyo dutunze
Niba ntacyo waha uwo ukunze
Ngo abone ko ntaho umukinze
Ngo ahamye ko yakuzonze.
Sylver sinjye wihanze
Sylvie sinjye wamuhanze
Uwase sinjye wamuconze
Nubwo yari yaranzonze
Ibyo Yehova yarabidukinze
Sinongereyemo icyumvi
Niba nzimuye ngiye kumavi
Ni wamutima wimfubyi
Watanze umusaza kumera imvi

One Comment on “Urukundo ni iki?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *