Urutonde rushya rw’ibyihebe 10 bya mbere byabayeho mu mateka( Amafoto+amateka)

10. Suharto: Yavukiye ahitwa Kemusu Argamula muri Indoneziya mu mwaka wa 1921 apfira ahitwa Jakarta muri Indoneziya mu mwaka wa  1998. Uyu yabaye umuyobozi mukuru wa Indoneziya hagati ya 1967 -1998. Suharito mu gihe yayoboraga kino gihugu yakoze ubwicanyi bwatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga 800,000.

Suharto

9. Benito Mussolini: Yavutse tariki ya 29 Nyakanga, 1883 apfa tariki ya 28 Mata, 1945 mu ntambara ya 2 y’isi. Uyu yari umunyagitugu w’Umutariyani waranzwe n’amahame ndetse n’imyanzuro bikakaye aribyo byabaye intandaro y’urupfu rw’abasaga 300,000 mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Mussolini

8.King Leopold II:  yavukiye mu murwa mukuru w’Ububirigi, Brussels, mu mwaka wa 1835 apfira ahitwa Laeken mu mwaka wa 1909. Uyu yabaye umwami w’Ububirigi hagati ya 865-1909. Uyu yakoze ubwicanyi bwatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’abasangwabutaka b’Abanyekongo basaga miliyoni 8,000,000.

Leopord II

7.Ghengis Khan: Yabayeho hagati ya 1162 -1227. Uyu nyakwigendera yashinze ubwami bunini cyane bwari bugizwe n’ibice by’Ubushinwa, Aziya yo hagati, uburasirazuba bwo hagati ndetse n’uburayi. Ubwo bwami bugereranwa mu ngano n’ikitwa Afurika y’ubu. Uyu mwami mu gihe yayoboraga yishe ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni ebyiri n’igice (2,500 ,000).

Khan

6.Id Amin Dada: Yavukiye ahitwa Koboko muri Uganda mu 1924 apfira ahitwa Jiddah muri Saudi Arabia tariki ya 16 Kanama muri 2003. Uyu yabaye umuyobozi mukuru w’Igihugu cya Uganda mu gihe k’imyaka 8 kuva 1971 kugeza 1979, akaba yararanzwe no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igitugu, ubwicanyi, ruswa, ndetse no kutabungabunga ubukungu bw’igihugu neza. Uyu kandi yagize uruhari mu rupfu rw’ inzirakarengane zisaga 300 000.

Id Amin

5.Saddam Hussein:Yavukiye ahitwa Tikrist muri Iraq kuwa 28 Mata, 1937. Yabaye umuyobozi mukuru wa Iraq hagati ya 1979 -2003 ubwo yanyongwaga n’Abanyamerika kungoma ya George W Bush. Uyu yishe ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage be akoresheje ubumara bw’umwuka.

Saddam Husssein

4.Joseph stalin: Yavutse kuwa 18 Ukuboza, 1879 avukira ahitwa Gori muri Georgia. Uyu yabaye umwanditsi mukuru w’umutwe w’abasoviyeti. Uyu yishe abaturage benshi abandi abakura mubyabo abafungirana mu nkambi bamwe muribo bapfirayo kubera ubuzima bubi cyane bari babayemo.

Stalin

3.Osama Bin Laden: yavukiye ahitwa Saudi Arabia mu 1957 apfa tariki 2, Gicurasi 2011 apfira ahitwa Abbottabad muri Pakistan mu gitero yagabweho n’ingabo z’Abanyamerika. Uyu yashinjwaga gushinga umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda ndetse no kugaba igitero ku igorofa mu mugi wa NewYork akarisenya. Uyu mubikorwa byose by’ubwiyahuzi yakoze byatwaye ubuzima bw’abasaga 4,000.

Ossama

2.Chairman Mao :Mao yari umunyamatwara w’umushinwa. Yavutse tariki ya 26 Ugushingo, 1893 avukira ahitwa Shaoshan yitaba Imana tariki 9 Nzeri 1976 aguye ahitwa Beijing. Uyu kandi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abasaga miliyoni 60.

Mao

1.Adolf Hitler: yavutse tariki ya 20 Mata, 1889 avukira ahitwa Braunau mu mujyi wa Austria apfira mu mujyi wa Berlin tariki ya 30 Mata 1945 mu ntambara ya 2 y’isi yose. Mu mwaka wa 1933 kugeza 1945 yabaye umuyobozi mukuru w’umutwe witwaga Nazi. Ubuyobozi bw’uyu mugabo bwabaye imbarutso y’intambara ya 2 y’isi. Hitler yakoreye ubwicanyi ndenga kamere abayahudi basaga miliyoni 6. Uyu mugabo muri rusange yagize uruhare mu rupfu rw’abasaga miliyoni 23.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *