Yavuzeko Imana iruta Corona Virus none yamuhitanye

Bishop Gerald O. Glenn wo mu itorero rya Evangelistic Church hafi ya Richmond muri Leta ya Virginia yishwe na COVID-19 umunsi umwe mbere ya Pasika.

Uyu mupasiteri ku itariki ya 22 Werurwe 2020 nibwo yari aherutse kubwira abakirisito be ko “Imana Iruta ako kavirusi gateye ubwoba abantu”. Urupfu rwe rwatangajwe ku cyumweru ku munsi wa Pasika.

Tariki ya 17 Werurwe nibwo Guverineri Ralph S. Northam yasabye abanyavirijiniya kwirinda kwegerana no guteranira ahantu barenze abantu 10 maze nyuma y’iminsi itanu nibwo uyu Bishop yatangazaga ariya magambo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru NBC news avuga ko Kaine wahoze ari Meya wa Richmond yavuze ko Glenn yari inshuti akaba n’inkingi y’ukwizera kw’abatuye Richmond.

Glenn n’umugore we na nyina Marcietta Glenn bose basanzwemo COVID-19 mu ntangiriro z’uku kwezi tugendeye ku makuru yatanzwe n’inzego za leta.

About NIYISENGWA Gilbert

A professional writer of Isiyose.rw

View all posts by NIYISENGWA Gilbert →

One Comment on “Yavuzeko Imana iruta Corona Virus none yamuhitanye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *